1. |
||||
IMINSI (Reconciliation Time)
Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he!
Uhora ubabaye kandi ntabwo ugiseka
Uhora wigunze wagirango
Wagirango ubuzima nta akamaro bugifite
Wagirango ubuzima nta akamaro bugifite.
Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he!
Iminsi irahita kandi ntabwo isubira inyuma
None reka twiyunge ye! Nshuti bikidushobokera!
Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he!
Ntega amatwi nshuti na ubwo bigukomereye
Ye ntabwo nifuzaga rwose kuguhemukira
Ntega amatwi nshuti na ubwo bigukomereye
Ye ntabwo nifuzaga rwose kuguhemukira.
Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he!
Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he!
Iye ye he!
Iye ye he! Ah hummm
Iye ye he!
Iye ye he! Ah hummm
Iye ye he!
Iye ye he! Ah hummm
|
||||
2. |
Njyenyine (Alone)
04:28
|
|||
NJYENYINE (Alone)
Ntega amatwi wumve
Ntega amatwi wumve
Baranyirukanye bati nijye wateye
Umugabo wanjye agakoko kamuhitanye.
Ntega amatwi wumve
Ntega amatwi wumve
Ntega amatwi wumve
Ntega amatwi wumve.
None dore nsigaye njyenyine
Ndera abana banjye nabo barwaye
None se ngire nte ko n’imiti idahagije.
None none se ngire nte ?
None none se ngire nte ?
None none se ngire nte ?
Nsigaye njyenyine !
None none se ngire nte ?
None none se ngire nte ?
None none se ngire nte ?
Nsigaye njyenyine !
Bantunga urutoki bandebana urwango
Baranciye none se ngire nte ?
Bantunga urutoki bandebana urwango
Baranciye none se ngire nte ?
None none se ngire nte ?
None none se ngire nte ?
None none se ngire nte ?
Ntega amatwi wumve !
None none se ngire nte ?
None none se ngire nte ?
None none se ngire nte ?
Baranciye !
None none se ngire nte ?
None none se ngire nte ?
None none se ngire nte ?
Baranciye !
|
||||
3. |
Nyicara (By My Side)
03:40
|
|||
NYICARA (By My Side)
Nyicara iruhande nyicara iruhande
Ntega amatwi nkubwire ibyanjye
Ntega amatwi nkubwire ibyanjye!
Nyicara iruhande nyicara iruhande
Ntega amatwi nkubwire ibyanjye
Ntega amatwi nkubwire ibyanjye!
Naturutse kure ndi umwamikazi
Narakwikundiye ntunzi kandi uranzi.
Naturutse kure ndi umwamikazi
Narakwikundiye ntunzi kandi uranzi.
Ihanagure ayo marira !
Uyu munsi ni uwo kwishima!
Uyu munsi ni uwo kwishima!
Ihanagure ayo marira!
Uyu munsi ni uwo kwishima!
Uyu munsi ni uwo kwishima!
Waturutse kure unshakashaka,
None dore urambonye.
Naturutse kure ndi umwamikazi,
Narakwikundiye ntunzi kandi uranzi.
Waturutse kure unshakashaka,
None dore urambonye,
None dore urambonye,
None dore urambonye,
None dore….
Nyicara iruhande umm nyicara iruhande umm
Ntega amatwi nkubwire ibyanjye
Ntega amatwi nkubwire ibyanjye
Nyicara iruhande umm nyicara iruhande umm
Ntega amatwi nkubwire ibyanjye
Ntega amatwi nkubwire ibyanjye
Nyicara iruhande umm nyicara iruhande umm
Ntega amatwi nkubwire ibyanjye
Ntega amatwi nkubwire ibyanjye.
|
||||
4. |
Godeliva (For My Aunt)
04:02
|
|||
GODELIVA (For My Aunt)
Hashize igihe menye ko ukiriho
None ngo dore ugiye kwitaba Imana
Mbabarira utegereze ko tubonana
Kuko paradizo ikiri kure
Ku bakundana.
Mbese nagufasha gufasha nte?
Udatuma nkugera hafi.
Mbese nagufasha gufasha nte?
Udatuma nkugera hafi.
Kuva namenya disi ibyakubayeho
Imyaka yose uri muri ako kababaro
Umutima wanjye wahise urwara
Urwara igisebe igisebe cyanze gukira
Cyanze gukira.
Mbese nagufasha gufasha nte?
Udatuma nkugera hafi.
Mbese nagufasha gufasha nte?
Udatuma nkugera hafi.
Nti ukigenda nti ukibona
Reka nkubere amaguru n’amaboko
Reka nkubere…
Mbese nagufasha gufasha nte?
Udatuma nkugera hafi.
Mbese nagufasha gufasha nte?
Udatuma nkugera hafi.
Mbese nagufasha gufasha nte?
Udatuma nkugera hafi.
Mbese nagufasha gufasha nte?
Udatuma nkugera hafi.
Mbese nagufasha ye ye ye
Mbese nagufasha gufasha nte?
|
||||
5. |
||||
ITEKA (Always And forever)
Duteraniye aha kugirango
Twishima n’inshuti zacu
Uyu munsi ni uwo ibyishimo
Ni uwo amahoro ni uwo urukundo.
None dore dukome amashyi
Twishime turirimbe
None dore dukome amashyi
Twishime turirimbe.
Uyu munsi ni uwo ibyishimo
Ni uwo amahoro ni uwo urukundo
Muzabyare muzaheke
Muzakundane kugeza gu pfa.
None dore dukome amashyi
Twishime turirimbe
Tuzabasura tuzabakunda
Tuzababa hafi none na iteka.
None dore ye!
Duteraniye aha kugirango
Twishima n’inshuti zacu
Uyu munsi ni uwo ibyishimo
Ni uwo amahoro ni uwo urukundo.
None dore dukome amashyi
Twishime turirimbe
None dore dukome amashyi
Tuzababa hafi none na iteka.
Ye ye ye kugeza gupfa
Ye ye ye kupfa
Ye!
|
||||
6. |
||||
AKARIRIMBO (A Song For My Child)
Aka karirimbo
Ni ako umwana wanjye ntari nabyara !
Aka karirimbo
Ni ako umwana wanjye ntari nabyara !
Mfasha tumwigishe gukurana urukundo,
Mfasha tumwigishe kurwanirira amahoro!
No kudacika intege akomeze urugendo,
Mfasha tumwigishe ko adufitiye akamaro.
Aka karirimbo
Ni ako umwana wanjye ntari nabyara !
Aka karirimbo
Ni ako umwana wanjye ntari nabyara !
Mfasha tumwigishe gukurana urukundo,
Mfasha tumwigishe kurwanirira amahoro !
No kudacika intege akomeze urugendo,
Mfasha tumwigishe ko adufitiye akamaro.
Ko adufitiye akamaro!
Ko adufitiye akamaro !
Aka karirimbo
Ni ako umwana wanjye ntari nabyara.
Aka karirimbo
Ni ako umwana wanjye ntari nabyara.
Mfasha tumwigishe gukurana urukundo,
Mfasha tumwigishe kurwanirira amahoro,
No kudacika intege akomeze urugendo,
Mfasha tumwigishe ko adufitiye akamaro.
Aka karirimbo
Ni ako umwana wanjye ntari nabyara.
Aka karirimbo
Ni ako umwana wanjye ntari nabyara.
Mfasha tumwigishe gukurana urukundo,
Mfasha tumwigishe kurwanirira amahoro !
No kudacika intege akomeze urugendo,
Mfasha tumwigishe ko adufitiye akamaro.
Ko adufitiye akamaro !
Ko adufitiye akamaro !
Aka karirimbo
Ni ako umwana wanjye ntari nabyara.
Ntari nabyara ntari nabyara ntari nabyara.
|
||||
7. |
||||
INGOMA (Kingdom Of Deceit)
Inyuma y’ibikuta hihishe urwango
Ubugome na uburyarya birenze urugero
Ku umunsi mugendera mu mucyo
Bwakwira mukiyoberanya
Mutera abantu ubwoba
Mubicisha inzara na ibinyoma.
Ntimutume biga ngo babashe
Gushishoza batera imbere ubwabo
Ntimutume biga ngo babashe
Gushishoza batera imbere ubwabo.
Bamwe bagendera mu birere
Abandi bakaba mu birere
Bamwe batera imbere
Igihe abandi batera inyuma
Mbese ni nde ni nde uzabavugira?
Mbese ninde ni nde uzabarengera?
Ntimutume biga ngo babashe
Gushishoza batera imbere ubwabo
Ntimutume biga ngo babashe
Gushishoza batera imbere ubwabo.
Urukundo rwabarangarwa rwazimiriye he nyamuneka
Nyamuneka reka ka twisubireho
Ye dutarure urwo rukundo.
Ntimutume biga ngo babashe
Gushishoza batera imbere ubwabo
Twe kubyigana twe gukandamizanya
Dusiganwa no kwicara
Mu ntebe y’ibikomangoma
Mu ntebe y’ibikomangoma
Mu ntebe y’ibikomangoma
Mu ntebe y’ibikomangoma.
|
||||
8. |
Agaciro (Your Worth)
04:04
|
|||
AGACIRO (Your Worth)
Uko ibihe biha ibindi
Uzabona ibyiza
Uhure na ibikomeye
Ariko ubuzima burakomeza.
Ubuzima burakomeza
Niyo ubona ntacyo bimaze
None nshuti haguruka
Ukomere ntutentemuke.
Uko ibihe biha ibindi
Uzabona ibyiza
Uhure na ibikomeye
Ariko ubuzima burakomeza.
Ako gakoko ntikatumye
Bakurebana urwango
Kandi ugifite agaciro.
Ako gakoko ntikatumye
Bakurebana urwango
Kandi ugifite agaciro.
Uko ibihe biha ibindi
Uzabona ibyiza
Uhure na ibikomeye
Ariko ubuzima burakomeza.
|
||||
9. |
||||
INZOZI ( I Must Be Dreaming)
Kumvako ukiriho ntibibaho
Nyuma ya imyaka icumi
Ni inki inzozi!
Kumvako ukiriho ntibibaho
Nyuma ya imyaka icumi
Ni inki inzozi!
None se nseke ? cyangwa se ndire ?
None se ndire ? cyangwa se nseke ?
Mpere he se nkubaza uko umeze
Na ni ubu sindabyumva ni inki inzozi
Mpere he se nkubaza uko umeze
Na ni ubu sindabyumva ni inki inzozi
None se nseke ? cyangwa se ndire ?
None se ndire ? cyangwa se nseke ?
Mu nzozi zanjye nabonye cya gihe i Butare
Tuza kubasura tukarya na amapera we
Kuva mu gitondo kugeza na nimugoroba
Mu nzozi zanjye nabonye cya gihe i Butare
Tuza kubasura tukarya na amapera we
Kuva mu gitondo kugeza na nimugoroba!
Kumvako ukiriho ntibibaho
Nyuma ya imyaka icumi
Ni inki inzozi!
Kumvako ukiriho ntibibaho
Nyuma ya imyaka icumi
Ni inki inzozi!
Ye nzaguhobera ye ninkwibonera
Ye nzaguhobera ye ninkubona!
|
||||
10. |
Urugendo (Moving On)
03:22
|
|||
URUGENDO (Moving On)
Kuki udatuma mpumeka
Kuki udatuma nibana
Reka ntawaguhaye
Urushya rwo kumpindura.
Ndeka nibereho yo
Yo nige no kwibeshaho
Ndeka nkomeze urugendo
Ndeka nibereho.
Kuki udatuma niruka
Ngo wenda niture hasi
Ariko ngo nige kwibyutsa
Kuko ariko byose bigenda.
Ndeka nibereho yo
Yo nige no kwibeshaho
Ndeka nkomeze urugendo
Ndeka nibereho.
Urugendo rurakomeza
None rero tera iyo ntanbwe
Urugendo rurakomeza
Nawe ter’iyindi.
Urugendo rurakomeza
None rero tera iyo ntanbwe
Urugendo rurakomeza
Nawe ter’iyindi.
Tumanuka ibikombe
Ye tugater’imisozi
Ariko ubuzima burakomeza
Ngwino duterane iyo ntambwe.
Ndeka nibereho yo
Yo nige no kwibeshaho
Ndeka nkomeze urugendo
Ndeka nibereho.
|
||||
11. |
One Minute
04:00
|
|||
ONE MINUTE
Mpa umuno mpa umunota umwe
Mpa umunota umwe gusa
Mpa umuno mpa umunota !
Wenda nyuma yaho nshobora kwivira aha,
Hanyuma nkakwitaba Mana mu mahoro !
Wenda nyuma yaho nshobora kwivira aha,
Hanyuma nkakwitaba Mana mu mahoro !
Mpa umuno mpa umunota umwe,
Mpa umunota umu umunota umwe !
Mpa umunota umunota umwe mpa umunota !
Nziko nyuma yawo nzaba umwe na itaka,
Kugeza igihe uzansubizamo umwuka.
Nziko nyuma yawo nzaba umwe na itaka,
Kugeza igihe uzansubizamo umwuka.
Mana mpa umwe
Mpa umuno mpa umunota umwe!
Mpa umunota umwe umwe gusa,
Mpa umunota umunota umwe mpa umunota.
Muri uwo munota ndashaka kugusezera,
Umuryango wanjye ndashaka kuwusezera,
Igihugu cyanjye ndashaka kugisezera,
Inshuti zose ndashaka kuzisezera,
Umwuka mpumeka ndashaka kuwusezera,
Indirimbo za inyoni ndashaka kuzisezera,
Imisozi yose ndashaka kuyisezera,
Mana yanjye we mpa umunota mpa umuno,
Mana yanjye we mpa umunota!
Wenda nyuma yahoo nshobora kwivira aha,
Hanyuma nkakwitaba Mana mu mahoro!
Wenda nyuma yahoo nshobora kwivira aha
Hanyuma nkakwitaba Mana mu mahoro.
Mpa umunota umwe!
Mpa umuno mpa umunota umwe!
Mpa umunota umu umunota umwe
Mpa umunota umunota umwe mpa umunota.
Mpa umuno mpa umunota umwe ,
Mpa umunota umwe umwe gusa,
Mpa umunota umunota umwe mpa umunota !
Mpa umuno mpa umunota umwe mpa umunota
Mpa umuno mpa umunota umwe mpa umunota.
|
||||
12. |
||||
URUGAMBA (The Fight Goes On ...)
Yewe ntega amatwi wumve !
Kuko impanda yanjye ivuze!
Untunga urutoki ugirango undusha agaciro,
Ukandeba ufite isesemi nkaho ndi ibirutsi,
Ariko ntega amatwi wumve !
Kuko impanda yanjye ivuze!
Uruhu rwanjye ureba rusa nka isaro ryo mu nyanja!
Mmmm…
Iyo nitegereje Abo iki igihe,
Cyangwa nkatega amatwi abambere,
Abambanjirije barababaye,
Kandi na abo tungana bararakaye.
Ariko reka nkwibwirire twe abasigaye turacyakomeye
Ni iyo twatotezwa urugamba ruracyakomeza!
Mmmm…
Iye ye ye ye ye!!!
Iye ye ye ye ye!!!
Iye ye ye ye ye!!!
Ni iyo twatotezwa urugamba ruracyakomeza!
Ni iyo twatotezwa urugamba ruracyakomeza!
Ni iyo twatotezwa urugamba ruracyakomeza!
Mmmm
Iye ye ye ye
Iye ye ye ye
Iye ye ye ye
Iye ye ye ye
Iye ye ye ye…
Iyeeee!
|
||||
13. |
Icyatumye (Why)
03:45
|
|||
ICYATUMYE (Why)
Iyo nibajije
Iyo nibajije
Icyatumye wigendera!
Iyo nibajije
Iyo nibajije
Icyatumye wigendera!
Mbese nzagutegereze ngeze ryari?
Mbese nzagutegereze ngeze ryari?
Iyo wagarutse
Iyo wagarutse
Ni iki cyatumye wigendera?
Mbese nzagutegereze ngeze ryari
Mbese nzagutegereze ngeze ryari?
Iyo nibajije (Iyo nibajije)
Iyo nibajije (Iyo nibajije)
Icyatumye
Icyatumye wigendera
Wigendera (Wigendera)!
Iyo nibajije (Iyo nibajije)
Iyo nibajije (Iyo nibajije)
Icyatumye
Icyatumye wigendera!
Wigendera!
Mbese nzagutegereze ngeze ryari
Mbese nzagutegereze ngeze ryari?
Mbese nzagutegereze ngeze ryari
Mbese nzagutegereze ngeze ryari?
|
||||
14. |
Igihe (Where Were You?)
04:11
|
|||
IGIHE (Where Were You?)
Mwari murihe igihe
Batemanaga igihe
Imiryango igihe
Barimo bayitsembatsemba igihe?
Mwari murihe igihe
Batemanaga igihe
Imiryango igihe
Barimo bayitsembatsemba igihe?
Mwari muri he abagore bafatwa ku ngufu
Induru zivuga hirya hirya no hino
Mwari muri he? Mwari muri he?
Mwari murihe igihe
Batemanaga igihe
Imiryango igihe
Barimo bayitsembatsemba igihe?
Mwari murihe igihe
Batemanaga igihe
Imiryango igihe
Barimo bayitsembatsemba igihe?
Baroha abana muri Nyabalongo
Abagabo batererana abagore babo
Abagore bata abana
Abana ababyeyi babo
Mwari muri he? Mwari muri he?
Mwari murihe igihe
Batemanaga igihe
Imiryango igihe
Barimo bayitsembatsemba igihe?
Mwari murihe igihe
Batemanaga igihe
Imiryango igihe
Barimo bayitsembatsemba igihe?
Hari hasigaye imbwa gusa ari zo
Zirigata imirambo
Inkuru yanjye ntitandukanye na izindi
Ntinatandukanye na iriya yo I Darfur
Aho abantu bapfa buri kanya mureba
Uko bwije na uko bukeye barashira
Barashize kuki mutajyayo ni iki kibatangiriye?
Mwari murihe igihe
Barimo babatsembatsemba igihe
Mwari murihe igihe
Batemanaga igihe
Mwari murihe igihe
Barimo babatsembatsemba igihe!
Muri he? Muri he? Muri he? Muri he?
Mwari muri he?
|
Dorothee Munyaneza UK
Dorothee Munyaneza initially gained worldwide exposure following her film music debut on the soundtrack of the Oscar- nominated 2004 film Hotel Rwanda. Her subsequent collaboration with Afro Celt Sound System as a guest singer on their Real World Records release Vol 5: Anatomic was greeted with critical acclaim. This is her debut solo project, developed with ACSS founder & producer Martin Russell ... more
Streaming and Download help
If you like Dorothee Munyaneza, you may also like:
Bandcamp Daily your guide to the world of Bandcamp