We’ve updated our Terms of Use to reflect our new entity name and address. You can review the changes here.
We’ve updated our Terms of Use. You can review the changes here.

Dorothee Munyaneza

by Dorothee Munyaneza

/
  • Streaming + Download

    Includes unlimited streaming via the free Bandcamp app, plus high-quality download in MP3, FLAC and more.
    Purchasable with gift card

      £6.99 GBP  or more

     

  • Compact Disc (CD) + Digital Album

    Acclaimed 2-disc CD / DVD-A in jewel box. The DVD-A contains versions of the album in 5.1 hi-def, dts and Dolby surround as well as LPCM stereo, and will play on any DVD player, plus 320kbps mp3 files (including the uncropped wallpaper artwork for each track). The surround mixes have already garnered great reviews and are a unique 'must-hear' experience in the world music genre.

    Includes unlimited streaming of Dorothee Munyaneza via the free Bandcamp app, plus high-quality download in MP3, FLAC and more.
    ships out within 5 days

      £10 GBP or more 

     

1.
IMINSI (Reconciliation Time) Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Uhora ubabaye kandi ntabwo ugiseka Uhora wigunze wagirango Wagirango ubuzima nta akamaro bugifite Wagirango ubuzima nta akamaro bugifite. Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iminsi irahita kandi ntabwo isubira inyuma None reka twiyunge ye! Nshuti bikidushobokera! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Ntega amatwi nshuti na ubwo bigukomereye Ye ntabwo nifuzaga rwose kuguhemukira Ntega amatwi nshuti na ubwo bigukomereye Ye ntabwo nifuzaga rwose kuguhemukira. Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Iye ye he! Ah hummm Iye ye he! Iye ye he! Ah hummm Iye ye he! Iye ye he! Ah hummm
2.
NJYENYINE (Alone) Ntega amatwi wumve Ntega amatwi wumve Baranyirukanye bati nijye wateye Umugabo wanjye agakoko kamuhitanye. Ntega amatwi wumve Ntega amatwi wumve Ntega amatwi wumve Ntega amatwi wumve. None dore nsigaye njyenyine Ndera abana banjye nabo barwaye None se ngire nte ko n’imiti idahagije. None none se ngire nte ? None none se ngire nte ? None none se ngire nte ? Nsigaye njyenyine ! None none se ngire nte ? None none se ngire nte ? None none se ngire nte ? Nsigaye njyenyine ! Bantunga urutoki bandebana urwango Baranciye none se ngire nte ? Bantunga urutoki bandebana urwango Baranciye none se ngire nte ? None none se ngire nte ? None none se ngire nte ? None none se ngire nte ? Ntega amatwi wumve ! None none se ngire nte ? None none se ngire nte ? None none se ngire nte ? Baranciye ! None none se ngire nte ? None none se ngire nte ? None none se ngire nte ? Baranciye !
3.
NYICARA (By My Side) Nyicara iruhande nyicara iruhande Ntega amatwi nkubwire ibyanjye Ntega amatwi nkubwire ibyanjye! Nyicara iruhande nyicara iruhande Ntega amatwi nkubwire ibyanjye Ntega amatwi nkubwire ibyanjye! Naturutse kure ndi umwamikazi Narakwikundiye ntunzi kandi uranzi. Naturutse kure ndi umwamikazi Narakwikundiye ntunzi kandi uranzi. Ihanagure ayo marira ! Uyu munsi ni uwo kwishima! Uyu munsi ni uwo kwishima! Ihanagure ayo marira! Uyu munsi ni uwo kwishima! Uyu munsi ni uwo kwishima! Waturutse kure unshakashaka, None dore urambonye. Naturutse kure ndi umwamikazi, Narakwikundiye ntunzi kandi uranzi. Waturutse kure unshakashaka, None dore urambonye, None dore urambonye, None dore urambonye, None dore…. Nyicara iruhande umm nyicara iruhande umm Ntega amatwi nkubwire ibyanjye Ntega amatwi nkubwire ibyanjye Nyicara iruhande umm nyicara iruhande umm Ntega amatwi nkubwire ibyanjye Ntega amatwi nkubwire ibyanjye Nyicara iruhande umm nyicara iruhande umm Ntega amatwi nkubwire ibyanjye Ntega amatwi nkubwire ibyanjye.
4.
GODELIVA (For My Aunt) Hashize igihe menye ko ukiriho None ngo dore ugiye kwitaba Imana Mbabarira utegereze ko tubonana Kuko paradizo ikiri kure Ku bakundana. Mbese nagufasha gufasha nte? Udatuma nkugera hafi. Mbese nagufasha gufasha nte? Udatuma nkugera hafi. Kuva namenya disi ibyakubayeho Imyaka yose uri muri ako kababaro Umutima wanjye wahise urwara Urwara igisebe igisebe cyanze gukira Cyanze gukira. Mbese nagufasha gufasha nte? Udatuma nkugera hafi. Mbese nagufasha gufasha nte? Udatuma nkugera hafi. Nti ukigenda nti ukibona Reka nkubere amaguru n’amaboko Reka nkubere… Mbese nagufasha gufasha nte? Udatuma nkugera hafi. Mbese nagufasha gufasha nte? Udatuma nkugera hafi. Mbese nagufasha gufasha nte? Udatuma nkugera hafi. Mbese nagufasha gufasha nte? Udatuma nkugera hafi. Mbese nagufasha ye ye ye Mbese nagufasha gufasha nte?
5.
ITEKA (Always And forever) Duteraniye aha kugirango Twishima n’inshuti zacu Uyu munsi ni uwo ibyishimo Ni uwo amahoro ni uwo urukundo. None dore dukome amashyi Twishime turirimbe None dore dukome amashyi Twishime turirimbe. Uyu munsi ni uwo ibyishimo Ni uwo amahoro ni uwo urukundo Muzabyare muzaheke Muzakundane kugeza gu pfa. None dore dukome amashyi Twishime turirimbe Tuzabasura tuzabakunda Tuzababa hafi none na iteka. None dore ye! Duteraniye aha kugirango Twishima n’inshuti zacu Uyu munsi ni uwo ibyishimo Ni uwo amahoro ni uwo urukundo. None dore dukome amashyi Twishime turirimbe None dore dukome amashyi Tuzababa hafi none na iteka. Ye ye ye kugeza gupfa Ye ye ye kupfa Ye!
6.
AKARIRIMBO (A Song For My Child) Aka karirimbo Ni ako umwana wanjye ntari nabyara ! Aka karirimbo Ni ako umwana wanjye ntari nabyara ! Mfasha tumwigishe gukurana urukundo, Mfasha tumwigishe kurwanirira amahoro! No kudacika intege akomeze urugendo, Mfasha tumwigishe ko adufitiye akamaro. Aka karirimbo Ni ako umwana wanjye ntari nabyara ! Aka karirimbo Ni ako umwana wanjye ntari nabyara ! Mfasha tumwigishe gukurana urukundo, Mfasha tumwigishe kurwanirira amahoro ! No kudacika intege akomeze urugendo, Mfasha tumwigishe ko adufitiye akamaro. Ko adufitiye akamaro! Ko adufitiye akamaro ! Aka karirimbo Ni ako umwana wanjye ntari nabyara. Aka karirimbo Ni ako umwana wanjye ntari nabyara. Mfasha tumwigishe gukurana urukundo, Mfasha tumwigishe kurwanirira amahoro, No kudacika intege akomeze urugendo, Mfasha tumwigishe ko adufitiye akamaro. Aka karirimbo Ni ako umwana wanjye ntari nabyara. Aka karirimbo Ni ako umwana wanjye ntari nabyara. Mfasha tumwigishe gukurana urukundo, Mfasha tumwigishe kurwanirira amahoro ! No kudacika intege akomeze urugendo, Mfasha tumwigishe ko adufitiye akamaro. Ko adufitiye akamaro ! Ko adufitiye akamaro ! Aka karirimbo Ni ako umwana wanjye ntari nabyara. Ntari nabyara ntari nabyara ntari nabyara.
7.
INGOMA (Kingdom Of Deceit) Inyuma y’ibikuta hihishe urwango Ubugome na uburyarya birenze urugero Ku umunsi mugendera mu mucyo Bwakwira mukiyoberanya Mutera abantu ubwoba Mubicisha inzara na ibinyoma. Ntimutume biga ngo babashe Gushishoza batera imbere ubwabo Ntimutume biga ngo babashe Gushishoza batera imbere ubwabo. Bamwe bagendera mu birere Abandi bakaba mu birere Bamwe batera imbere Igihe abandi batera inyuma Mbese ni nde ni nde uzabavugira? Mbese ninde ni nde uzabarengera? Ntimutume biga ngo babashe Gushishoza batera imbere ubwabo Ntimutume biga ngo babashe Gushishoza batera imbere ubwabo. Urukundo rwabarangarwa rwazimiriye he nyamuneka Nyamuneka reka ka twisubireho Ye dutarure urwo rukundo. Ntimutume biga ngo babashe Gushishoza batera imbere ubwabo Twe kubyigana twe gukandamizanya Dusiganwa no kwicara Mu ntebe y’ibikomangoma Mu ntebe y’ibikomangoma Mu ntebe y’ibikomangoma Mu ntebe y’ibikomangoma.
8.
AGACIRO (Your Worth) Uko ibihe biha ibindi Uzabona ibyiza Uhure na ibikomeye Ariko ubuzima burakomeza. Ubuzima burakomeza Niyo ubona ntacyo bimaze None nshuti haguruka Ukomere ntutentemuke. Uko ibihe biha ibindi Uzabona ibyiza Uhure na ibikomeye Ariko ubuzima burakomeza. Ako gakoko ntikatumye Bakurebana urwango Kandi ugifite agaciro. Ako gakoko ntikatumye Bakurebana urwango Kandi ugifite agaciro. Uko ibihe biha ibindi Uzabona ibyiza Uhure na ibikomeye Ariko ubuzima burakomeza.
9.
INZOZI ( I Must Be Dreaming) Kumvako ukiriho ntibibaho Nyuma ya imyaka icumi Ni inki inzozi! Kumvako ukiriho ntibibaho Nyuma ya imyaka icumi Ni inki inzozi! None se nseke ? cyangwa se ndire ? None se ndire ? cyangwa se nseke ? Mpere he se nkubaza uko umeze Na ni ubu sindabyumva ni inki inzozi Mpere he se nkubaza uko umeze Na ni ubu sindabyumva ni inki inzozi None se nseke ? cyangwa se ndire ? None se ndire ? cyangwa se nseke ? Mu nzozi zanjye nabonye cya gihe i Butare Tuza kubasura tukarya na amapera we Kuva mu gitondo kugeza na nimugoroba Mu nzozi zanjye nabonye cya gihe i Butare Tuza kubasura tukarya na amapera we Kuva mu gitondo kugeza na nimugoroba! Kumvako ukiriho ntibibaho Nyuma ya imyaka icumi Ni inki inzozi! Kumvako ukiriho ntibibaho Nyuma ya imyaka icumi Ni inki inzozi! Ye nzaguhobera ye ninkwibonera Ye nzaguhobera ye ninkubona!
10.
URUGENDO (Moving On) Kuki udatuma mpumeka Kuki udatuma nibana Reka ntawaguhaye Urushya rwo kumpindura. Ndeka nibereho yo Yo nige no kwibeshaho Ndeka nkomeze urugendo Ndeka nibereho. Kuki udatuma niruka Ngo wenda niture hasi Ariko ngo nige kwibyutsa Kuko ariko byose bigenda. Ndeka nibereho yo Yo nige no kwibeshaho Ndeka nkomeze urugendo Ndeka nibereho. Urugendo rurakomeza None rero tera iyo ntanbwe Urugendo rurakomeza Nawe ter’iyindi. Urugendo rurakomeza None rero tera iyo ntanbwe Urugendo rurakomeza Nawe ter’iyindi. Tumanuka ibikombe Ye tugater’imisozi Ariko ubuzima burakomeza Ngwino duterane iyo ntambwe. Ndeka nibereho yo Yo nige no kwibeshaho Ndeka nkomeze urugendo Ndeka nibereho.
11.
One Minute 04:00
ONE MINUTE Mpa umuno mpa umunota umwe Mpa umunota umwe gusa Mpa umuno mpa umunota ! Wenda nyuma yaho nshobora kwivira aha, Hanyuma nkakwitaba Mana mu mahoro ! Wenda nyuma yaho nshobora kwivira aha, Hanyuma nkakwitaba Mana mu mahoro ! Mpa umuno mpa umunota umwe, Mpa umunota umu umunota umwe ! Mpa umunota umunota umwe mpa umunota ! Nziko nyuma yawo nzaba umwe na itaka, Kugeza igihe uzansubizamo umwuka. Nziko nyuma yawo nzaba umwe na itaka, Kugeza igihe uzansubizamo umwuka. Mana mpa umwe Mpa umuno mpa umunota umwe! Mpa umunota umwe umwe gusa, Mpa umunota umunota umwe mpa umunota. Muri uwo munota ndashaka kugusezera, Umuryango wanjye ndashaka kuwusezera, Igihugu cyanjye ndashaka kugisezera, Inshuti zose ndashaka kuzisezera, Umwuka mpumeka ndashaka kuwusezera, Indirimbo za inyoni ndashaka kuzisezera, Imisozi yose ndashaka kuyisezera, Mana yanjye we mpa umunota mpa umuno, Mana yanjye we mpa umunota! Wenda nyuma yahoo nshobora kwivira aha, Hanyuma nkakwitaba Mana mu mahoro! Wenda nyuma yahoo nshobora kwivira aha Hanyuma nkakwitaba Mana mu mahoro. Mpa umunota umwe! Mpa umuno mpa umunota umwe! Mpa umunota umu umunota umwe Mpa umunota umunota umwe mpa umunota. Mpa umuno mpa umunota umwe , Mpa umunota umwe umwe gusa, Mpa umunota umunota umwe mpa umunota ! Mpa umuno mpa umunota umwe mpa umunota Mpa umuno mpa umunota umwe mpa umunota.
12.
URUGAMBA (The Fight Goes On ...) Yewe ntega amatwi wumve ! Kuko impanda yanjye ivuze! Untunga urutoki ugirango undusha agaciro, Ukandeba ufite isesemi nkaho ndi ibirutsi, Ariko ntega amatwi wumve ! Kuko impanda yanjye ivuze! Uruhu rwanjye ureba rusa nka isaro ryo mu nyanja! Mmmm… Iyo nitegereje Abo iki igihe, Cyangwa nkatega amatwi abambere, Abambanjirije barababaye, Kandi na abo tungana bararakaye. Ariko reka nkwibwirire twe abasigaye turacyakomeye Ni iyo twatotezwa urugamba ruracyakomeza! Mmmm… Iye ye ye ye ye!!! Iye ye ye ye ye!!! Iye ye ye ye ye!!! Ni iyo twatotezwa urugamba ruracyakomeza! Ni iyo twatotezwa urugamba ruracyakomeza! Ni iyo twatotezwa urugamba ruracyakomeza! Mmmm Iye ye ye ye Iye ye ye ye Iye ye ye ye Iye ye ye ye Iye ye ye ye… Iyeeee!
13.
ICYATUMYE (Why) Iyo nibajije Iyo nibajije Icyatumye wigendera! Iyo nibajije Iyo nibajije Icyatumye wigendera! Mbese nzagutegereze ngeze ryari? Mbese nzagutegereze ngeze ryari? Iyo wagarutse Iyo wagarutse Ni iki cyatumye wigendera? Mbese nzagutegereze ngeze ryari Mbese nzagutegereze ngeze ryari? Iyo nibajije (Iyo nibajije) Iyo nibajije (Iyo nibajije) Icyatumye Icyatumye wigendera Wigendera (Wigendera)! Iyo nibajije (Iyo nibajije) Iyo nibajije (Iyo nibajije) Icyatumye Icyatumye wigendera! Wigendera! Mbese nzagutegereze ngeze ryari Mbese nzagutegereze ngeze ryari? Mbese nzagutegereze ngeze ryari Mbese nzagutegereze ngeze ryari?
14.
IGIHE (Where Were You?) Mwari murihe igihe Batemanaga igihe Imiryango igihe Barimo bayitsembatsemba igihe? Mwari murihe igihe Batemanaga igihe Imiryango igihe Barimo bayitsembatsemba igihe? Mwari muri he abagore bafatwa ku ngufu Induru zivuga hirya hirya no hino Mwari muri he? Mwari muri he? Mwari murihe igihe Batemanaga igihe Imiryango igihe Barimo bayitsembatsemba igihe? Mwari murihe igihe Batemanaga igihe Imiryango igihe Barimo bayitsembatsemba igihe? Baroha abana muri Nyabalongo Abagabo batererana abagore babo Abagore bata abana Abana ababyeyi babo Mwari muri he? Mwari muri he? Mwari murihe igihe Batemanaga igihe Imiryango igihe Barimo bayitsembatsemba igihe? Mwari murihe igihe Batemanaga igihe Imiryango igihe Barimo bayitsembatsemba igihe? Hari hasigaye imbwa gusa ari zo Zirigata imirambo Inkuru yanjye ntitandukanye na izindi Ntinatandukanye na iriya yo I Darfur Aho abantu bapfa buri kanya mureba Uko bwije na uko bukeye barashira Barashize kuki mutajyayo ni iki kibatangiriye? Mwari murihe igihe Barimo babatsembatsemba igihe Mwari murihe igihe Batemanaga igihe Mwari murihe igihe Barimo babatsembatsemba igihe! Muri he? Muri he? Muri he? Muri he? Mwari muri he?

about

Dorothee Munyaneza initially gained worldwide exposure following her film music debut on the soundtrack of the Oscar-nominated 2004 feature film "Hotel Rwanda". Her subsequent recording collaborations with the original Afro Celt Sound System as a guest singer on their Real World Records releases, "Volume 5 - Anatomic" (2005) and "Capture" (2010) and occasional live performances with the band were greeted with critical acclaim, her impassioned singing making her instantly popular among the devotees of the band worldwide. This solo project, co-written and developed over several years with Grammy-nominated composer, producer and engineer Martin Russell, marks her full emergence into the world music arena.

Dorothee, who was 12 at the time of the Rwandan genocide in 1994, is now married and lives in Marseilles with her husband and two children. Her performance career has been wide and varied, ranging from guest appearances with the original Afro Celt Sound System to starring vocal and dance performances in touring productions of director Francois Verret's Kafka-esque performance-drama "Ice", and becoming a core part of the "La Compagnie FV". Prior to this she performed extensively throughout Europe with The Jonas Foundation as a singer, dancer, percussionist and actress, sang and acted in Francois Verret's previous production, "Sans Retour", took part in fundraising events for "Terre des Hommes", performed as a soloist at a concert for "Chain of Hope" at the Royal Overseas League at the 2006 Geneva Movement for Peace convention, and at the 2006 Inauguration of the Commission for Human Rights at the Geneva UN Palace.

Dorothee's passion is social integration through music and the arts - her goal is eventually to be able to start a school for art, dance and music in Rwanda, helping children and young people to grow up with an enduring love of music and each other.

credits

released February 5, 2021

Produced and arranged by Martin Russell for Sonic Innovation UK
Recorded at Sonic Innovation and mixed at Big Top by Martin Russell
Drums recorded at Humber Road Studio by Ian Tompson
All tracks written by Dorothee Munyaneza and Martin Russell
Artwork and photography by Faith Tatou

THE PLAYERS:

DOROTHEE MUNYANEZA: Voice, backing vocals, djembe, handclaps and thigh slaps
RICHARD MARCANGELO: Drums, percussion, occasional handclaps
TIM STONE: Acoustic, nylon and electric guitars
MARTIN RUSSELL: Keyboards, bass guitar (tracks 2,8 &11), guitar (8 & 14), berimbau (7)
KAZ KASOZ: Bass guitar (2, 4, 7, 9-10 & 13)
ANDREW CRONSHAW: Zither and marovantele (1 & 5), ba-wa (1), jawharps (1, 5 & 8)
AL STEWART: Soprano saxophone (2 & 7), bass clarinet (2), tenor saxophone (10)
NASHER: Additional guitars (5, 7 & 11)
FAITH TATOU: Backing vocals (5 & 8)
PHILIP ACHILLE: Chromatic harmonica (4-5)
SIMON FIELDER: Didgeridoo (6)
MARTIN O'NEIL: Bodhran (11)
MICHAEL O"CONNOR: Bass sample (1)
ANTONIA RUSSELL: Backing vocals (2)

Special Thanks

What a journey this has been! 

My deepest gratitude goes to my family.... Dear Mum and Dad, thank you for your utter love and support. I am truly blessed. To my darling sister, Faith, thank you for showing me the way and for gracing this project with your beautiful voice and creativity. Thank you Benjamin, my beloved brother, your quiet determination, gentle spirit, raw talent and love are an encouragement to all who know you. I can’t wait for your beatbox on the next batch! 

Thanks to all my friends.... those who are and those who came and are no longer around, your constant love makes life worth living. I also thank my Godmother Christine, Ulrich Sigwart, the entire Jonas Foundation, all the teachers who believed in me throughout the years, and the students I had the privilege to meet and teach. Thank you!

 To the great musicians who touched the songs on this album with your souls, thank you. 

I dedicate this album to the Rwandan people. Live and let live. 

Dorothee (Paris, April 2009)


Thanks also to Pete Ardron, Claire Bidwell, Rob Bozas
Michael Connell, Andrew Cronshaw, Johan Deflander
Paula Henderson, Nasher, Michael O'Connor, Radio La Benevolencija, Neil Wilkes

license

all rights reserved

tags

about

Dorothee Munyaneza UK

Dorothee Munyaneza initially gained worldwide exposure following her film music debut on the soundtrack of the Oscar- nominated 2004 film Hotel Rwanda. Her subsequent collaboration with Afro Celt Sound System as a guest singer on their Real World Records release Vol 5: Anatomic was greeted with critical acclaim. This is her debut solo project, developed with ACSS founder & producer Martin Russell ... more

contact / help

Contact Dorothee Munyaneza

Streaming and
Download help

Report this album or account

If you like Dorothee Munyaneza, you may also like: